Murakaza neza muri ubu buryo bwo gukusanya, gutunganya no gukwirakwiza amakuru kuri filiyeri y´imbuto mu Rwanda.
Ibishya
Murwego rwo kwita ku ubwiza bw´imbuto, ibyemezo bitandukanye bishyirwa mu ibikorwa kugirango abatubuzi bemewe barusheho kwitabwaho ndetse n´ibyemezo byabo bicungwe nezaKugendana n´igihe
Aya niyo makuru atangajwe ubwakabiri (v2) nu uburyo bwo gukwirakwiza amakuru kuri filiyeri y´imbuto (kanama 09), kandi tuzakomeza kayajyanisha n´ibiheIterambere rya filiyeri y´imbuto rirambye, kandi rirengera inyungu z´abayigize, rikanabasha kugera ku intego zigamijwe mu ubuhinzi, rigomba gushingira kuri gahunda nziza ndetse n´ubwuzuzanye bw´abagize filiyeri. Kimwe mubizifashishwa kugirango ibyo bigerweho ni ishyirwaho ry´uburyo bwo gukwirakwiza amakuru hagati y´abagize filiyeri ndetse akagera no kubandi bashishikajwe n´ubuhinzi mu Rwanda.
Inyandiko zose zirimo zikoze kuburyo nta muntu ushobora kuzihindura (PDF) kandi zigabanyijemo ibice bitandukanye bigaragara ibumoso bwa pagi. Izo nyandiko zipanze kuburyo bufite gahunda, bityo bikabafasha kubona inyandiko mukeneye bitabagoye.
Kugirango ubashe gusoma inyandiko ziri muri PDF, hari porogarame zabugenewe mushobora gushyira muri mudasobwa zanyu mukanze hano.
Ubu buryo bw´amakuru, buri mu indimi eshatu zemewe mu Rwanda (Ikinyarwanda, Igifaransa n´icyongereza),
kandi birashoboka guhinduranya izi ndimi ukanda ku akadirishya k´indimi kari ahagana ku umutwe wa pagi.