Inyandiko ku cyerekezo 2020 yemejwe n'inzego nkuru z'igihugu ni yo igenderwaho muri za politiki n'ingamba zo kurwanya ubukene n'izo guteza imbere imibereho myiza n'ubukungu bw'igihugu. Ni yo ingamba z'iteganyamigambi zishingikirizaho cyane cyane izerekeye ibikorwa byihutirwa, n'ahagomba gushyirwa ingufu n'ibikoresho bitubutse kurusha ahandi (nigamba z'ibyiciro binyuranye, imigambi na gahunda z'ishoramari rya Leta ; amafaranga Leta yishyura mu gihe kigufi) iyi nyandiko kandi igenderwaho n'abafata ibyemezo nk'abashora imari ku giti cyabo.
|
|