Inyandiko kuri politiki n'ingamba ngenderwaho z'igihugu
Ingamba zo kurwanya ubukene
Iyi nyandiko igaragaza ingamba zisesuye u Rwanda rwafashe mu kugabanya ubukene no kongera ubukungu. Yanditswe, abaturage bamaze kungurana inama, hamaze kwerekana ibyo umukene yifuza kurusha ibindi nyuma y'isesengura mu rwego rwa tekiniki ryakoreshejwe kugira ngo haboneke ibikorwa byihutirwa kurusha ibindi. Izashingirwaho mu iteganyamigambi ry'igihugu mu myaka icumi itaha, izaha umurongo Leta mu byo itangaho amafaranga no mu bikorwa byayo. Iyo nyandiko izorohereza kandi abantu benshi: abikorera ku giti cyabo, abahagarariye abaturage n'abaterankunga, gufasha kugabanya ubutindi n'ubukene. Si inyandiko nyobozi gusa, ahubwo izahora ivugururwa yitaye ku ngamba z'ibyiciro binyuranye, zigomba kwitabwaho. |
Inyandiko mushaka ntabwo iboneka ubu muri uru rurimi.