back - page précédente forward - page suivante one level up - monter un niveau imprimez page print

Amakuru muri rusange

Politiki y'igihugu mubijyanye n'imbuto

Inyandiko ya PNS (Politique Nationale Semencière) igomba gushimangira ibyagezweho hambere no gusiza ikibanza cy'ishami ry'imbuto gihamye, gikemura ibibazo byo gushimangira no guteza imbere andi mashami bijyanye n'igihe turimo kirangwa no gushyigikira iterambere ry'ubuhinzi, gutera inkunga ubukungu bw'igihugu no kwihaza ku biribwa.
PNS izoroshya imizamukire y'abikorera ku giti cyabo, bazashobora gutubura, gukwirakwiza no gucuruza imbuto no gutuma Leta yita ku ibikorwa by'ubuhuzabikorwa, aribyo gushyiraho amategeko abagenga no kugenzura ubuziranenge bwabyo.
Iyi nyandiko yateguwe hagamijwe guha icyerekezo,iterambere ry'ishami ry'imbuto mu Rwanda. Igomba guhuza politiki zigenga imbuto za Leta zo mu Karere k'Ibiyaga Bigari zigenderaho, zishingiye ku buryo bwo guhahirana mu Karere nkuko u Rwanda rwiyemeje kubyubahiriza.
Abikorera ku giti cyabo bahamagarirwa kunganira Leta mu guhaza isoko ry'imbuto bashyira ahagaragara uburemere bw'ubushakashatsi n'ubw'inzego zishinzwe kwamamaza ubuhinzi kugira ngo abahinzi bumve akamaro k'imbuto z'indobanure zongerewe ubwiza nk'igishoro cy'ingenzi mu musaruro ukomoka ku buhinzi. Mu kurangiza, inyandiko yerekeye politiki y'ubuhinzi isuzuma byimazeyo icyiciro cy'imbuto mu Rwanda ikajya inama za politiki zarushaho guteza imbere imirimo ijyanye n'icyo gikorwa.

Inyandiko mushaka ntabwo iboneka ubu muri uru rurimi.

Ariko iboneka muzindi ndimi zikurikira:

Politique Nationale Semencière

National Seed Policy