Amategeko ngenderwaho
Kwerekana inyandiko zinyuranye zerekeye amategeko akurikizwa mu igenzura ry'ubwiza n'itunganya ry'imbuto. |
![]() |
Ibisobanuro
Bimwe mu bisobanuro by'amagambo yihariye akoreshwa cyane muri urwo rwego.
Amateka Ubushobozi bwo kubona amategeko-teka ashobora kwitabazwa, afitanye isano n'itegeko rigenga imbuto.
Ingingo zayo ntiziratangazwa kugeza ubu.
UburenganziraIngingo zayo ntiziratangazwa kugeza ubu.
Kwemerwa nk'umusaruzi cyangwa nk'umucuruzi w'imbuto ni urwego rw'ingenzi mu bigomba gukorwa kugira ngo haboneke imbuto nziza. Akagace kerekana ibyiciro by'igenzura ry'ubwiza bw'imbuto, harimo no gusaba ko yemerwa no gutegura urupapuro rwuzuzwa rugashyikirizwa RADA rubisaba. Inyandiko zisaba ko abacuruzi bemerwa ntiziraboneka.
Kwemeza ubwoko bw'imbuto Kugenzura, kwemeza no kwandika ahabigenewe ubwoko bunyuranye bw'imbuto bifitiye akamaro kanini cyane ishami ry'imbuto kuko bituma; i) hashyirwaho uburyo butabogamye bwo gukusanya no gutangaza amakuru yerekeye ubwiza n'ubwinshi bw'amoko y'imbuto zarobanuwe n'abashakashatsi; ii) uburenganzira bw'abazivumbuye burindwa kandi ipiganwa risesuye ry'abashakashatsi mu bigo bya Leta n'abikorera ku giti cyabo rigatezwa imbere bityo ibipimo byubahiriza ubwiza bw'imbuto bigahora bigenderwaho; iii) hemererwa gusa amoko y'imbuto zamenyekanye akandikwa ahabigenewe iv) abatubura imbuto barindwa kugura imbuto zitari nziza.
Icyo gice cy'uburyo bwo gutangaza amakuru cyerekana ibigomba kuzuzwa kugirango ubwoko bushya bw'imbuto bwemerwe n'imiterere ya komite (akanama) ibishinzwe. Mushobora kandi kwisomera Urutonde rw'ubwoko bw'imbuto zemewe mu Gihugu ahanditse amazina y'ubwoko bwayo buhingwa mu Rwanda, aho bataka ibyiza byabwo n'agaciro bufite mu buhinzi.
Uburyo ubugenzuzi bw'ubwiza bukorwaIcyo gice cy'uburyo bwo gutangaza amakuru cyerekana ibigomba kuzuzwa kugirango ubwoko bushya bw'imbuto bwemerwe n'imiterere ya komite (akanama) ibishinzwe. Mushobora kandi kwisomera Urutonde rw'ubwoko bw'imbuto zemewe mu Gihugu ahanditse amazina y'ubwoko bwayo buhingwa mu Rwanda, aho bataka ibyiza byabwo n'agaciro bufite mu buhinzi.
Icyi gice kitwereka mbere na mbere impapuro zimenyekanisha ibihingwa n'imisaruro bya ngombwa kuri buri muntu utunganya imbuto. Cyerekana kandi ingero n'amafishi bikoreshwa mu kugenzura ubwiza bw'imbuto mu mirima, aho zihunitse/zitunganyirizwa no muri laboratwari. Mushobora kandi kubonamo uburyo bworoshye bwo kubona icyemezo no gushyira ikirango ku dupfunyika imbuto zirimo.
Gutumiza imbuto mumahanga Amategeko agenga uburyo imbuto zivanwa cyangwa zijyanwa mu mahanga.
Ibihano